Kigali: Abarwanashyaka ba PPC bari gukarishya ubwenge ku miyoborere

Abayobozi 32 ba komite nyobozi y’ishyaka ry’Iterambere n’ubusabane (PPC) ku rwego rw’UMujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize bari gukarishya ubwenge ku miyoborere mu rwego rwo kwitegura n’amatora ari imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2015 ni bwo batangiye amahugurwa y’umunsi umwe, agamije kubongerera ubumenyi ku mikorere y’igihugu n’ imiyoborere myiza na politiki.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PPC, Depite Karemera Jean Thiery yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa azafasha abayoboke ba PPC kumenya byimbitse uruhare bafite mu mizamukire y’igihugu cyabo.

Ati “ Icya mbere azabafasha kumva uruhare rwabo mu mizamukire y’igihugu no mu kugena politike y’igihugu no kumenya aho igihugu kigana yewe n’uruhare rwabo ku buryo bumva ko nabo ari inyongeragaciro muri politique y’igihugu”.

Uwizeyimana Agnes uhagarariye PPC ku rwego rw’umujyi wa Kigali, we yagize ati “ Aradufasha ibintu byinshi by’ingenzibirimo nko kwibukiranya ku nshingano zacu ,kugira ngo tunamenye aho gahunda z’igihugu ziba zigeze kandi tunasobanukirwa aho cyerekeza n’uko tugomba kujya tuyobora bagenzi bacu”.

Muri aya mahugurwa y’ishyaka PPC akaba yatanzwemo ibiganiro bitatu; birimo uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu, icy’uruhare rw’umugore mu iterambre ndetse n’ikiganiro cy’aho igihugu kigeze mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’umugore.