AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI BO KU NZEGO Z’IBANZE Z’ISHYAKA RY’ITERAMBERE N’UBUSABANE-PPC YO KUWA 14-15 GASHYANTARE 2015

AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI BO KU NZEGO Z’IBANZE Z’ISHYAKA RY’ITERAMBERE N’UBUSABANE-PPC YO KUWA 14-15 GASHYANTARE 2015

0. INTANGIRIRO

Ku nkunga y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ku italiki ya 14 n’iya 15 Gashyantare 2015, Ishyaka ry’Iterembere n’Ubusabane-PPC ryahuguye abayobozi bo ku nzego z’ibanze z’Ishyaka rya PPC yabereye mu ntara y’Amajyapfo mu karere ka Nyaruguru atangwa na Ndahayo Jean Berchmans hamwe na Hakorimana Theresphore no mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Nyagatare atangwa na Niyonshuti Grace hamwe na Byiringiro Jean Claude.

1. INGINGO ZAHUGUWEHO NI IZI ZIKURIKIRA:

a) Imiyoborere myiza no gucunga neza ibya rubanda;
b) Iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bantu bafite ubushobozi n’ubumenyi;
c) Iterambere rishyigikiwe n’urwego rw’abikorera rukomeye;
d) Iterambere ry’ibikorwa remezo bijyanye n’igihe tugezemo;
e) Isano iri hagati y’imiyoborere n’amakimbirane;
f) Ingamba ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe muri iki gihe mu gukumira no gukemura amakimbirane;
g) Akamaro k’amatora muri demokarasi, amategeko agenga amatora n’agenga ibihe byo kwiyamamaza.

2. IMYANZURO Y’AMAHUGURWA

a) Abahuguwe biyemeje kwihangira imirimo kugira ngo bagire uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu;
b) Abahuguwe biyemeje gushigikira urugaga rw’abikorera banarushishikariza n’abandi bataruzi;
c) Abahuguwe biyemeje kwiha ingamba zo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko barufasha kwihangira imirimo;
d) Abahuguwe biyemeje guharanira guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego za leta n’iz’abikorera mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu;
e) Abahuguwe biyemeje guharanira ubumwe bw’abanyarwanda kuko aribyo bizateza imbere abenegihugu bigatuma bagenda bubaka igihugu kirangwa n’amahoro;
f) Abahuguwe biyemeje kuba abanyepolitiki bazima bashyira imbere amahame y’imiyoborere myiza;
g) Abahuguwe biyemeje gushyira imbere gahunda ziteza imbere abaturage birinda amacakubiri kandi baharanira gukumira amakimbirane ayariyo yose;
h) Abahuguwe biyemeje kujya bashaka umuti w’ibibazo mu nzira z’ubwumvikane;
i) Abahuguwe biyemeje gushigikira ibyemezo bishingiye ku matora muri demokarasi;
j) Abahuguwe biyemeje gushigikira impamvu hagomba kubaho amatora n’igihe cyo kwiyamamaza;
k) Abahuguwre biyemeje kugira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi buciye mu matora
l) Abahuguwe biyemeje gushigikira impinduka zishingiye ku matora.

3. GUSOZA

Mugusoza,aabahuguye bashimiye abitabiye amahugurwa kandi banashimira by’umwihariko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki inkunga rikomeje gutera PPC mu rwego rw’amahugurwa.
Bikorewe I Kigali, kuwa 20/02/2015
Umwanditsi
NDAHAYO Jean Berchmans