AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI BO KU NZEGO Z’IBANZE Z’ISHYAKA RY’ITERAMBERE N’UBUSABANE-PPC YO KUWA 7-8/02/2015

AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI BO KU NZEGO Z’IBANZE Z’ISHYAKA RY’ITERAMBERE N’UBUSABANE-PPC YO KUWA 7-8/02/2015

0. INTANGIRIRO

Ku nkunga y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki,ku italiki ya 7 n’iya 8 Gashyantare 2015,Ishyaka ry’Iterembere n’Ubusabane-PPC ryahuguye abayobozi bo ku nzego z’ibanze mu ntara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba.
Mu ntara y’Amajyepfo,amahugurwa yabereye mu karere ka Nyaruguru atangwa na Niyonshuti Grace hamwe na Byiringiro Jean Claude naho mu ntara y’Uburasirazuba abera mu karere ka Nyagatare atangwa na Ndahayo Jean Berchmans hamwe na Hakorimana Theresphore ku nsanganyamatsiko eshatu zikurikira:
a) Ubumenyi bw’ibanze kuri politiki n’ingengabitekerezo ya politiki;
b) Inshingano,imiterere n’imikorere y’Ishyaka ry’Itererambere n’Ubusabane-PPC;
c) Imiyoborere myiza,iterambere n’uruhare rw’umugore w’umuyoboke w’Ishyaka ry’Iterambere
n’Ubusabane-PPC mugufata ibyemezo byubaka igihugu.

1. ICYO AMAHUGURWA YARI AGAMIJE

a) Guhugura abayobozi b’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane-PPC icyo politiki aricyo;
b) Guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze itandukaniro riri hagati ya politiki nziza na politiki mbi;
c) Gusobanurira abayobozi bo ku nzego z’ibanze ba PPC icyo inengabitekerezo ya politiki icyo aricyo ndetse n’itandukaniro riri hagati y’ingengabitekerezo nziza n’imbi kugira ngo abo bayobozi barusheho kunoza umwuga wa politiki biyemeje;
d) Gusesengura inshingano, imiterere n’imikorere y’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane-PPC:
e) Kumenya ko abagore bakora cyane n’imbaraga zabo zose bubahiriza inshingano nyinshi zikomeye icyarimwe nk’abakozi, abikorera,abagore, ababyeyi n’ibindi byinshi kandi akenshi mu mibereho inyuranye bityo hakubahirizwa ihame ry’uburinganire.

2. IMYANZURO Y’AMAHUGURWA

- Abahuguwe biyemeje kuzageza ubumenyi bahawe abo bayobora;
- Abahuguwe biyemeje kugira uruhare mu rugendo rurerure rutuma abanyarwanda babona ibyangombwa bituma bahagarara bemye;
- Abahuguwe biyemeje kurushaho kumenya amategeko agenga imitwe ya politiki n’ amategeko agenga abanyepolitiki.
- Abahuguwe biyemeje kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’ubuyobozi za PPC
- Abahuguwe biyemeje kurushaho gushigikira gahunda za leta zihoraho zigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

3. GUSOZA

Mugusoza,aabahuguye bashimiye abitabiye amahugurwa kandi banashimira by’umwihariko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki inkunga rikomeje gutera PPC mu rwego rw’amahugurwa.
Bikorewe I Kigali, kuwa 10/02/2015
Umwanditsi
NDAHAYO Jean Berchmans